ZIMA KILA KITU ILA WASHA JEMBE FM 93.7 MWANZA

ZIMA KILA KITU ILA WASHA JEMBE FM 93.7 MWANZA

Tuesday, April 26, 2016

PAPA WEMBA WIKI NNE KABLA YA KIFO CHAKE ALIFANYA WIMBO PAMOJA NA DIAMOND PLATNUMZ.

Umuririmbyi w’ikirangirire muri Afurika Papa Wemba yapfuye amarabira mu gitondo cyo kuwa 24 Mata 2016 nyuma yo kugwa ku rubyiniro ubwo yari mu gitaramo i Abidjan muri Côte d’Ivoire.
Papa Wemba yari amaze imyaka 50 akora umuziki. Yafatwaga nk’umwami w’injyana ya Rumba muri Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo. Yamamaye cyane muri Afurika mu ndirimbo zakanyujijeho nka "Yo lele", "Wake Up", "Ye te oh", “Maria Valencia”, “Wake up ft. Koffi Olomide”, “Cavalier Solitaire ft. JB Mpiana”, “Show me the way” n’izindi zitabarika.
Urupfu rwe rwasigiye benshi agahinda uhereye ku muryango we, abafana, igihugu cye n’abahanzi yaririmbanye na bo.
By’umwihariko, Papa Wemba apfuye nyuma y’iminsi mike atangiye umushinga w’indirimbo yakoranye na Diamond Platnumz wo muri Tanzania. Iyi ndirimbo bayikoreye i Paris mu byumweru bine bishize.
Diamond yanditse kuri Instagram ati “Mu byumweru bine bishize twari i Paris, yanshyize mu ndirimbo ye, twapanze byinshi nyuma y’iyi ndirimbo ariko natunguwe no kumva inkuru mbi ko yapfuye…Dah!!”

Diamond na Papa Wemba bari bamaze ibyumweru bine batangiye gukorana indirimbo
Yongeyeho ati “Nababaye cyane! Abantu bapanga ibyabo ariko burya Imana niyo mugenga wa byose. Ruhukira mu mahoro muyobozi wacu, tuzakwibuka iteka! #RipPapaWemba.”
Diamond yanashyizeho video ye ngufi imugaragaza ari mu bihe byiza na Papa Wemba muri Studio ubwo baheruka guhurira mu Mujyi wa Paris. Muri aya mashusho humvikanamo agace gato k’iyi ndirimbo bari batangiye gukorana.

Tupe maoni yako

0 comments:

Post a Comment

Note: Only a member of this blog may post a comment.